Turi hano kugirango twibuke abacu badusize tukibakunda, tukibakeneye. Uburyo twibuka muri rusange, tuvuga umubare w’abaguye aha n’aha, kuva mu myaka ishize twateye indi ntambwe dutangira kubavuga amazina, twumva kandi ubuhamya bw’abarokotse ubwo bwicanyi bw’indengakamere.
Guhera uno munsi, ndifuza ko twatera indi ntambwe, tukazana hano duteraniye ubuzima bw’abo twabuze (their faces), tukavuga uko twabanye, uko babayeho, ibyo bakundaga, bangaga, batinyaga, abo bakundaga, hari abubakaga amazu bagiye badatashye kandi yari agiye kuzura, hari abari bagiye gushaka bapfana n’abakunzi babo cyangwa batandukanywa n’urupfu, ibyo byose n’ibindi ntavuze tugiye kujya tubivuga, ariko kuko tutabavugira rimwe, tuzajya dufata babili buri mwaka, tugire icyo tubavugaho.
Iki gitekerezo nakigize ubwo nari natumiwe gutanga ikiganiro kuri Centre Christus I Remera ku munsi wo kwibuka abapadiri n’abakirisitu bahaguye. Nagiye ntazi abibukwa, maze uwayoboraga uwo muhango adusaba kubanza kujya aho iruhande, aho bubatse urwibutso ry’abapadiri bahaguye. Nasomye amazina y’abaruhukiye aho, ntungurwa no kubonamo izina rya padiri Gakwaya Straton, wanyoboye mu iseminari nto I Zaza. Ngarutse kwicara, numvise ibyo nari nateguye kuvuga bitagifite agaciro kanini, kuko byavugaga jenoside muri rusange. Numvise nkwiye kuvuga kuri Gakwaya Straton.
Dufite intwari nyinshi twabuze, kandi uvuga intwari ntazivuga amazina gusa, anazivuga imyato. Muri kano kanya mpawe, ndavuga ku ntwari ebyiri mu ntwari nyinshi twabuze. Ndavuga Padiri Gakwaya Straton, ntavuga ubuzima bwe, ahubwo mvuga icyo yamariye mu buzima. Mvuge na Habiyambere Theophane, ubuzima bwe, kuko twakuranye.
- Padiri Gakwaya Straton
Nkirangiza amashuri abanza natangiriye I Remera ku giporoso, nkayakomereza mu Busanza I Kanombe, nkayarangiriza I Ndera, sinemerewe kujya mu mashuri yisumbuye bitewe na politiki yariho icyo gihe. Nagiye gushaka amashuri yisumbuye kuri Goma, muri Zaire y’icyo gihe, ubu ni Congo.
Naje kugira amahirwe, nemererwa kwiga mu iseminari I Zaza, amashuri yigwamo n’abana bakomoka ku babyeyi b’abagatolika nabo kandi ariyo myemerere yabo. Iryo shuri narigiyemo ndi umuporoso ariko nkoresheje ikarita ya batisimu nahawe maze kubatizwa mu gaturika nkivuka, ariko ku myaka umunani nkurikira ababyeyi mu idini ry’abaporoso. Maze kubura amashuri, neguye ya karita ya batisimu, impesha kwinjira mu iseminari ariko ngeze muwa kane baje kuvumbura ko ndi umuporoso ndirukanwa. Umupadiri witwa Didace Ruzindana yaradusuye mu rugo, jye ubwo nari ku ishuri, aganira na mama, azana ikiganiro cy’iyobokamana. Mama yamubwiye ukuntu twe tutemera kuramya bikiramariya, ko tutemera ishapure, kwicuza ibyaha imbere y’umuntu nkawe, n’indi myemerere ya giporoso. Padiri Ruzindana agarutse ku ishuri yampamagaje mu biro bye, ambwira kwicuza ibyaha, ndabyicuza, antegeka kuvuga isengesho ryo kwicuza ibyaha rirananira. Nasohotse mu biro bye nihebye, mbibona ko bantahuye.
Umwaka w’amashuri wararangiye umuyobozi wa seminari ariwe Padiri Straton Gakwaya ampamagaza mu biro bye, nkinjira ambira arakaye cyane ati: “ubu se ko tugiye kukwirukana uzimarira iki mu buzima”. Nabuze icyo musubiza ndaceceka. Arambwira ati genda uzinge utwawe, guhera ejo ntabwo wemerewe kuzagaruka aha. Bukeye nahawe indangamanota yanditseho ko ntemerewe kugaruka mu iseminari.
Naratashye, mu biruhuko nibazaga uko nzamera mu myaka izaza. Maze kubitekerezaho cyane, nabonye mfite inzira ebyiri, imwe yari iyo kuba umushoferi, ngatangirira ku modoka ntoya, nkazageza ubwo ntwara rukururana. Inzira ya kabiri yari iyo kuba umucuruzi. Ibiruhuko birangiye nagiye kurebera murumuna wanjye witwa Protais aho baba baramwemereye kwiga kuko yari arangije tronc commun. Natunguwe no gusanga arijye bahaye kujya kwiga I Gahini mu baporoso, ntarigeze nsaba ishuri.
Nagiye I Gahini ndiga, nkomereza I Kansi ndarangiza, ariko ntazi uburyo nabonye ishuri muri Leta. Nyuma y’imyaka myinshi niho namenye ko ari Padiri Straton wandikiye minisiteri ansabira gushakirwa ishuri mu baporoso kuko ntari nemerewe kwiga mu gatolika. Ibi byanyeretse ko Padiri Straton yarwanyaga akarengane kari muri system y’icyo gihe kandi akaba yarafashaga abatishoboye. Kuba narize ari mubabigizemo uruhari acecetse.
- Habiyambere Theophane
Ngo ujya kurata intwari ahera kuz’iwabo. Hano kuri Ndera twagize intwari nyinshi. Kuba jenoside yaratangiye ku italiki ya karindwi abanyandera bakicwa ku munsi wa cumi n’umwe kandi ahandi muri Kigali bari barishwe mbere, nuko hari intwari zari zibarimo, zirabarengera iyo minsi yose, zirusha ubutwari n’imbaraga interahamwe zari kuri Ndera, kugeza ubwo haje abasirikare bo mu kigo cya gisirikare cya Kanombe, akaba aribo batangiza ubwicanyi, bakoresheje imbunda ziremereye. Muri izo ntwari twavugamo Habiyambere Theophane.
Theophane yavukiye I Ndera mu 1958, abyarwa na Sedegede. Se yahunganye n’abandi muri 1959, ajyana inka ze ahungira Uganda, Theophane asigarana na nyina mu Rwanda. Yize amashuri abanza I Ndera, ayarangiriza I Kanombe mu Busanza. Yari umuhanga cyane, ariko ntiyemerewe gukomeza mu mashuri yisumbuye, icyo gihe yari akiri macye.
Yabyirutse nta kazi afite, akora ubucuruzi bworoheje, aho batangiriye kubaka ibitaro byitiriwe umwami Faisal asabayo akazi, atangira ashinzwe ububiko bw’ibikoresho (magasinier/storekeeper). Mu gihe yabaga adatanga ibikoresho, yafataga ibitabo by’imashini zari zihari zikoreshwa mu bwubatsi akaziyigisha, arazimenya ava mu kazi ko gukora muri stock ajya gukoresha zimwe muri izo mashini. Ntibyatinze aba umukuru w’abafundi, byose abyiyigisha. Ibitaro bya Faisal birangiye, company yakoreraga ya Auxeltra beton yabonye contrat yo kubaka umusigiti I Bujumbura, iramujyana aba ariwe uhagararira ubwubatsi. Yagarutse mu Rwanda hatangiye kubakwa aerogare nshya ku kibuga cy’indege I Kanombe. Auxeltra Beton icyo gihe yari imaze guhindura izina yitwa Six Construct yamuvanye I Burundi, aba ariwe wubakisha aerogare dufite i Kanombe. Nyuma ya aerogare, yagiye kubakisha musee y’u Rwanda iri Huye. Iyo ni imirimo minini yakoze, kuko hari n’indi mito nko kubakisha zimwe mu nyubako nshya za CARAES.
Urubyiruko rwo kuri Ndera mu myaka ya za 70 na 80 ntirwari rwarize kuko bitabaga byoroshye kwemererwa kwiga amashuri yisumbuye. Abasore hafi ya bose bigaga ubufundi, babyigishijwe na bagenzi babo. Ibyo byabafashaga kubakira abaturage amazu, bikabatunga. Kuva Theophane atangiye gukorana na company ikomeye, yabaye umukoresha ukomeye kuri Ndera, kuko urubyiruko rubishoboye yaruhaga akazi aho yubakisha. Urebye kuri Ndera, hari igihe yari umukoresha wa kabiri ukoresha abanyandera benshi, nyuma ya CARAES. Yari umuntu ukunda gusabana cyane, buri mugoroba yasangiraga inzoga n’abakozi be bari n’abaturanyi be, natwe tutakoraga kuko twari abanyeshuri akadusengerera.
Kuva muri 90 kugeza jenoside itangiye, Theophane yagize uruhari mu rugamba rwo kubohora u Rwanda, kuko ariwe wayoboraga itsinda (cell) rya FPR kuri Ndera. Yakoraga mobilization, agashaka imisanzu ndetse akitabira inama zabaga rwihishwa. Kuko yabonaga aho igihugu kigana, urwango rwabibwaga ruganisha kwica abatutsi, yigiriye inama yo kugura imbunda, agura ebyiri ku basirikare b’I Kanombe. Jenoside itangiye niwe watangiriweho kuri Ndera, haza abasirikare babiri kumufata, ariko ntiyabyemeye arasana nabo barahunga, basiga bamukomerekeje ku kuguru.
Nyuma y’icyo gitero yigiriye inama yo guhungira muri CARAES kimwe n’abandi, ajyana umuryango we n’imbunda ze. Ageze muri CARAES yafatanije na Mutiganda Fidele n’abandi bacye, bahangana n’ibitero by’interahamwe byabagabwagaho babisubiza inyuma. Ubutwari bwabo nibwo byatumye abahungiye muri CARAES bamara iminsi igera ku icumi bakiriho. Icyo abari kumwe nawe bamwibukiraho kindi, nuko igihe cyo gupfa kigeze, haje abasirikare b’I Kanombe Kubica, abona ko batari burwane nabo, yafashe amafaranga menshi arimo amanyarwanda n’amadorari yari afite, abwira n’abo bari kumwe kuzana ayabo, arayatwika kugirango abagiye kubica batayatwara. Amaze kuyatwika yafashe umuhungu we w’imfura witwaga Bonny wari mu kigero cy’imyaka icumi amwuriza idirishya aramubwira ati iruke. Ntiyageze kure kuko baramwishe. Abonye umwana we asimbutse yirutse, we yafashe imbunda arirasa, arapfa. Ntiyemeye ko yicwa urw’agashinyaguro atemwa n’imihoro, cyangwa akubitwa impiri.
Twakwibutsa ko umuryango wa Habiyambere Theophane wazimye. Yapfanye n’umugore n’abana bose. Hari imiryango izima ariko igasiga abavandimwe, we yavukanaga na murumuna we gusa, yitwaga Bigiruwenda. Uretse ko umuryango wa Theophane wazimye, n’iwabo harazimye kuko nyina na se na murumuna we yagiraga wenyine bose barishwe muri jenoside. Abanyandera turacyashaka icyakorwa kugirango ujye wibukwa by’umwihariko.
Mu gusoza, muri iki gihe twibuka abacu twongera kubaha icyubahiro, tujye tunibuka abarokotse jenoside yakorewe abatutsi babayeho mu buzima bugoye. Bahisemo neza, bahitamo gushinjagira bashira, iminsi ikicuma. Tujye kandi twibuka ingabo zari iza RPA zabarokoye, kuko zagize ubutwari n’ubwitange bidasanzwe. Nanone abarokotse jenoside yakorewe abatutsi muri 94 bajye bazirikana iteka ko bafite igihugu. Igihugu cyiza, igihugu cyita ku banyarwanda bose kitarobanuye, igihugu gitanga ikizere ko ejo hazaza ari heza, ko abana bacu batazahura n’ibibazo nk’ibyo twahuye nabyo.
Byateguwe na Antoine RUVEBANA