2014

Kwibuka ku nshuro ya 20

Muri uyu mwanya mpawe kugirango ngiro icyo ngeza kubateraniye hano, mwebwe mwese mwaje kwibuka abacu badusize tubakunda kandi tukibakeneye, nagirango mvuge ku bintu bibili, mbivuge mw’izina ry’abafite ababo baguye kuri uno murenge wa Ndera mu gihe cya Jenoside yakorerewe abatutsi muri Mata 1994.  Kimwe mubyo mvugaho ni ikijyanye no twibuka nk’abarokokeye jenoside hano I Ndera, ikindi ni intambwe imaze guterwa n’abarokotse jenoside mu rwego rwo kwiyubaka.

Mpereye kubyo twibuka, twibuka byinshi.  Byinshi tutavuga ngo turangize muri kano kanya, bimwe ni ibisanzwe, bijyanye n’ubuzima bwa buri munsi bwa hano I Ndera muri icyo gihe, ibindi ni ibijyanye n’amateka ya buri wese wari hano kuri Ndera ahigwa, ariko agashobora gusimbuka urupfu. Uwarokokeye hano afite byinshi mu mutima we byamubayeho, bimwe ashobora kuvuga, akabivuga mu ruhame nk’aha, ibindi abwira inshuti ze z’amagara gusa, hari n’ibindi byatubayeho tutarashobora kuvuga, haba mu ruhame, haba se no kubwira inshuti.  Uretse no kutabibwira abandi, natwe ubwacu tugerageza kutabyibwira, ndashaka kuvuga kutabyiyibutsa, dusaba imana ngo tubyibagirwe, ariko biranga bikagaruka.

Abazi amasengesho, cyane cyane ya Kiriziya Gatorika ari naho turi aha, baza kunkosora nibeshye.  Mutagatifu Thomas (Saint Thomas d’Aquin) umugabo w’umuhanga n’umwanditsi w’ibitabo, amaze kureba imibereho y’ubuzima bwe, yarasenze asaba imana muri aya magambo ati: Mana urampe ubutwari bwo guhindura ibishobora guhinduka, urampe kandi imbaraga zo kwakira ibyo ntashobora guhindura. Iri sengesho natwe turisenga kenshi, kandi Imana yaratwumvise, ibyo abarokotse jenoside twashoboraga guhindura mu mibereho yacu mu rwego rwo kuyigira myiza twarabikoze, n’ibyo tudashobora guhindura kuko abakoze jenoside babidutwaye cyangwa babiduteye, ubu nabyo twarabyakiriye.

Ngarutse rero kubyo twibuka uno munsi, hano ndavuga ibiri rusange twakwibukiranya:

  • Mbere ya Jenoside yakorewe Abatutsi, Ndera yari izwi cyane nk’agace kari gatuyemo abasirikare ba EX-FAR, abategetsi n’abacuruzi bakomeye.
  • Ahangaha i Ndera kandi hari hatuye abatutsi benshi, ari abahavukiye ari n’abahimukiye. Amoko yombi yari abanye neza, ashyingirana, atabarana.
  • Hano kuri Ndera ariko, nyuma y’1972, haje gutura abimukira benshi, cyane cyane abaturukaga mu majyaruguru y’igihugu, baje gukora muri iki kigo cya Caraes, kuko cyakoreshaga abakozi benshi.
  • Abo bakozi rero, nibo bagize uruhari rukomeye mu bikorwa byo gutegura Jenoside, byakorwaga ku mugaragaro. Nibo bakoraga listes z’abazicwa, bategura abazabica, n’ibindi.
  • Jenoside itangiye mu 1994, Abatutsi benshi bari batuye I Ndera bahungiye muri CARAES, abandi bahungira muri Seminari nto.
  • Muri CARAES hakoragamo aba frère b’abazungu kandi ikigo cyari kizitiye ku buryo abahahungiye bari bizeye kurokoka.
  • Interahamwe zagiye zigaba ibitero binyuranye zishaka kwica abatutsi bari muri CARAES ariko ntibikunde kuko zitabashaga kwinjira muri iki kigo.
  • Tariki ya 11/04/1994 niwo munsi abatutsi bari barahungiye muri CARAES batazibagirwa.  Kuri iyo tariki, ingabo za MINUAR zari mu Rwanda zaje gutwara abazungu babaga muri iki kigo.  Abatutsi bari bihishe hano batekerezaga ko nabo izo ngabo za MINUAR zije kubarokora, ariko si ko byagenze.
  • Ingabo za MINUAR zatwaye abazungu gusa, zisiga abatutsi mu maboko y’abicanyi.  Ibi mubibona mu mashusho akunze guhita mu bitangazamakuru cyane cyane kuri televiziyo, abanyamakuru bafashe amashusho y’abantu bingingaga Minuar yari itwaye abazungu bakoraga muri iki kigo, ngo nabo ibatware.  Bariya bantu mubona ni ababyeyi bacu bari hano, ni abavandimwe bacu. Ariko Minuar ntiyabakijije, yarabasize.  
  • Hari ibisobanuro abasirikare ba Minuar batanga byerekeye impamvu basize ababyeyi n’abavandimwe bacu hano muri CARAES, kandi babibona ko bagiye kwicwa.  Bimwe muri ibyo bisobanuro umuntu yagerageza kubyumva, ariko hari n’ibitoroshye kumva.  Nk’urugero, mu bantu bahungiye hano, harimo umukobwa iwabo bari batuye hano iruhande, yiganye na barumuna banjye, akaba yari yarabyaranye abana babili cyangwa batatu n’umuzungu wayoboraga iki kigo.  Birumvikana ko guhungira hano kuri we byari nko kujya mu rugo.  Icyatangaje kandi kigoye kumva nuko, mugihe Minuar yatwaraga abazungu bakoraga hano muri Caraes, uwo mukobwa bamwatse abana be ngo babatware, ashaka kujyana nabo, abazungu bo muri Minuar baramwangira, bashaka gutwara abana gusa.  Yarababimye atekereza ko bagirira impuhwe abana babo bagatwara na Nyina, ariko siko byagenze.  Basize abana b’uwo muzungu na nyina ubabyara, babasigira ababica.
  • MINUAR imaze gutwara abazungu bakoraga muri CARAES, Abatutsi basigaye bahise bagabwaho ibitero n’interahamwe, bagerageza kwirwanaho, arinako basubira mu kigo hano, bashobora kugera mu mazu imbere barakinga.
  • Icyagaragaye nuko, interahamwe ubwazo, ntizari gushobora kwica abari bahungiye hano.  Bari benshi kandi bashoboye kwirwanaho.  Ariko ku italiki ya 17/04/1994, ariyo taliki uyu munsi twibukaho, abasirikare ba EX-FAR baturutse mu kigo cya Kanombe, baraza bakoresha imbunda zikomeye, batera iki kigo, basenya inkuta, bo n’interahamwe babasha kwinjira.
  • Abari barahungiye muri iki kigo barabasohoye babaryamisha iruhande rwa hano twicaye, barabica. Abishwe neza barabarashe, abandi bicishijwe ibyuma, imihoro, amafuni, n’impiri.

Ibi maze kuvuga ni amateka yagiye avugwa kenshi, abaje hano bumvise mu buryo burambuye. Ariko ni ngombwa ko tugenda tuyasubiramo, ni ngombwa ko duhora tuyiyibutsa.  Abo twibuka ni bamwe, tubibuka buri mwaka, n’amateka yabo tuzajya tuyavuga buri mwaka.  Ibi bizafasha abari bakiri bato, batumvaga neza ibyababayeho, bizatuma bagenda babisobanukirwa.  Bizafasha kandi abana tubyara, kumenya akarengane ababyeyi babo bakuriyemo, babayemo, twizera ko bizabaha imbaraga zo gukora kuburyo katazongera kubaho ukundi.

Nubwo abatutsi bari batuye hano I Ndera bapfushije cyane hagasigara mbarwa, nyuma ya Jenoside yakorewe abatutsi, abarokotse b’I Ndera ntibaheranywe n’agahinda.  Ari abaharokokeye, ari n’abarokokeye ahandi ubu batuye muri uyu murenge wa Ndera, ubuzima bwarakomeje.  Abana bakomeje amashuri bamwe barayarangiza ubu bibeshejeho, abandi baracyiga.  Abakuru bakurikira gahunda ziriho, bakazigiramo uruhari kandi zikabafasha.  Aha twavuga nka girinka munyarwanda, ni gahunda yafashije abacitse ku icumu bo mu murenge wa Ndera.  Ikindi kandi, bitabiriye ubwisungane mu kwivuza, ntawukirwara ngo ahere mu nzu. Mu rwego rw’imiturire, ubu baregeranye baturana n’abandi mu midugudu kandi isa neza.

Kwiyubaka nk’abacitse ku icumu by’umwihariko, ndetse no ku Banyarwanda muri rusange ni urugendo rukomeza.  Kwiyubaka ni ibintu dukwiye guharanira mu mikorere yacu ya buri munsi. Haba kwiyubaka mu mitima tugerageza kudaheranwa n’agahinda, ndetse no kwiyubaka mu bukungu, kugira ngo dutegure ejo heza hacu nah’abadukomokaho.  Bityo, tuzaba dutegura ejo heza h’igihugu cyacu.

Uku kwiyubaka rero twese duharanira, bidusaba gukorana umurava, gushyira hamwe ndetse no gukunda igihugu.  Ntitwashidikanya ko hakiri bamwe mu bacitse ku icumu bagifite imbogamizi mu rugendo rwo kwiyubaka, ariko twahamya ko hari icyizere cy’ejo hazaza heza kuko Guverinoma y’u Rwanda ishishikajwe no gufasha buri Munyarwanda kugira imibereho myiza.

Mu gusoza, ndasaba ababuze ababo twese gukomeza ubutwari, ubutwari burangwa no kwihangana no koroherana.  Hari amagambo twumva buri munsi, ariko atoroshye kuyashyira mu bikorwa, amagambo nko kwihangana, kubabarira, koroherana, aya ni amagambo tubwirwa buri munsi ariko atoroshye gushyira mu bikorwa, cyane cyane  ku muntu wanyuze mu nzira benshi bari hano banyuzemo. Umugabo witwaga Francois d’Assise, waje no kugirwa umutagatifu akitwa Saint Francois d’Assise, yabonye gushyira mu bikorwa aya magambo bitoroshye, we ahitamo kuyagira isengesho, ni rirerire, ariko ndavuga agace gato.  Hamwe muri iryo sengesho agira ati: Mana udufashe, ahari urwango tuhashyire urukundo, ahari ukwiheba tuhashyire kwizera, ahari agahinda tuhashyire ibyishimo, aho gushaka guhozwa, tujye duhoza abandi… Aha mfashe bicye muri iryo sengesho. Ibi bintu byo kubabarira abatwiciye tubana, kwihangana ntiduheranwe n’agahinda, kwishima umuntu yarasigaye ari wenyine, guhoza abandi nawe ubabaye, ibi byose bisaba ubutwari.  Akaba ari ubwo butwari nshimira abanya Ndera kuba barabugezeho kandi badahwema kubugaragaza. Muzabuhorane.                  Byateguwe na Antoine Ruvebana