2018

Kwibuka 24 Ndera

Nagirango mfate umwanya wo kubasuhuza, no kubabwira ngo mukomere.  Ndabakomeza mwese, kuko jenoside yakorewe abatutsi muri 94 yagize ingaruka ku gihugu cyacu, ni ukuvuga ko yagize ingaruka ku biciwe, ku bishe, no kubatarishe nubwo babihamagarirwaga n’ubutegetsi bwariho icyo gihe.  Nubwo mvuze ko jenoside yakorewe abatutsi yagize ingaruka ku banyarwanda bose, ntabwo izo ngaruka ziri ku rwego rumwe.  Buri wese rero uri hano, mu byiciro bitandukanye, nongeye kubihanganisha.

Ndabifata nk’amahirwe akomeye kuba mpagaze hano nshobora kugira icyo mbabwira.  Aha mpagaze niho hiciwe ababyeyi bacu, bakuru bacu, barumuna bacu, abaturanyi n’inshuti.  Mpahagaze kuko jyewe ndi muzima, uhahagaze cyangwa uhicaye kuko ukiriho.  Aba turiho twibuka uyu munsi nabo barabyifuzaga, ariko ntibabyemerewe. Bavukijwe ubuzima bari bagifite byinshi byo kubukoramo, hari abana bari bakirera batarakura, hari akazi bakoraga biteza imbere bateganya kuzarushinga, hari amashuri bari bakiga bizera imbere heza, hari n’abana bato bari bataramenya isi, bishwe bataramenya ko bariho, ubu bari kuba ari abasore n’inkumi zibereye u Rwanda.

Kuba rero wowe ukiriho, si impuhwe z’abishe aba, ni byabindi abanyarwada bavuga ngo kubaho k’umushwi, ntibituruka ku bushake bw’agaca.  Nubwo uyu mugani ufite ukuri kwawo, kwerekana ubwenge bw’abakurambere, ntidukwiye kwibagirwa na rimwe ko tugomba kubana nk’abanyarwanda, tugafatanya kubaka igihugu, kugirango abana bacu bazakurire mu gihugu cyiza, kizira umwiryane.

Nkuko rero twabitangiye umwaka ushize, intwari twabuze, ntabwo tuzajya tuzibuka tuzivuga amazina gusa, tuzajya tunazivuga imyato.

Muri kano kanya mpawe, ndavuga ku ntwari ebyiri, mu ntwari nyinshi twabuze. Kandi umwanya uzaboneka wo kuvuga kuri buri wese, kuko kwibuka bizahoraho.  Ndavuga ku batuvuyemo babili, aribo Nkundanyirazo Ephrem na Mutaganira Jean Fidele.  Simbavuga kuko twari hamwe mu minsi yabo ya nyuma, cyangwa kuko mbazi kurusha abandi, ndabavuga kuko nabamenye bakiri bazima, nkamenya ubutwari bwabo, nkanabwirwa uko barangije urugendo rwabo hano ku isi, bakaburangiza gitwari.

Indi mpamvu ituma mbavuga, ni n’amahire Umuyobozi Mukuru wa Ibuka ari hano, babishimye byajya bikorwa n’ahandi mu gihe bishoboka, nuko, nkuko mubizi mu muco wacu, utuvuyemo iyo tumuherekeje, abo mu muryango we babwira ababatabaye uwo baherekeje uwo ariwe, uko yabayeho, uko yabanye n’abandi akiriho, bakamumenya neza.  Aba twibuka uyu munsi, ayo mahirwe ntibayagize.  Ariko kuko tukiriho, na nyuma yacu abadukomokaho bazaba bagihari, gusezera ku bacu, nkuko dusezera ku bandi, tuzajya tubibakorera.  Nyuma yo kuvuga kuri Habiyambere Theophane umwaka ushize, uyu mwaka ndavuga kuri Nkundanyirazo Ephrem na Mutaganira Jean Fidele.  Umwaka utaha tuzavuga ku bandi babili cyangwa batatu, bitewe n’umwanya uzaboneka.

  1. Nkundanyirazo Ephrem yari umukozi wa hano muri CARAES, yavutse mu 1953, avukira hano hakurya, hafi y’aha hubatswe inganda, ahitwaga I Rubungo. Yari umuhererezi mu muryango, akura ari imfubyi, adafite se, kuko bamwishe muri 59.  Muri 73, yigaga amashuri y’ubuganga, arayasiga ahungira I Burundi, ari naho yayarangirije.  Muri 87 yagarutse mu Rwanda, akora hano mu bitaro.  Yari azwiho kwita ku barwayi, kandi akabana neza n’abo bari baturanye.  Yari umugabo y’inyangamugayo, kandi w’imico myiza.  Rimwe mu masomo twakura ku buzima bwa Nkundanyirazo, ni ikintu gikunze kugarukwaho cy’umuco wo kudahana waranze ubutegetsi bwa kera.  Abishe se wa Nkundanyirazo muri 59, ntabwo babihaniwe, ahubwo nkuko mubizi hari ababihemberwaga.  Tutagiye kure, umuyobozi twagize hano kuri Ndera ni umwe, yitwaga Murama Baltheremie, yayoboye Ndera kuva ku ngoma ya Kayibanda, arakomeza no kuya Habyarimana. Ubwo buyobozi yabuhawe nk’ishimwe ryo kuba ariwe muri 59, cyane cyane muri 63 wayoboye abicaga abatutsi hano kuri Ndera.  Tugarutse rero kuri Nkundanyirazo, murumva ko abishe se muri 59, ntibabihanirwe, byatumye abana babo bica Nkundanyirazo muri 94, bumva ko bakora ibisanzwe.  Turizera ko uku guhana abicanyi bizagira uruhari mu gukumira jenoside.
  1. Mutaganira Jean Fidele, hano mu kwibuka bakunze kwita Munyankindi Fidele cyangwa Fidele wo kwa Nyiramadadali kuko hari ba Fideli babili. Uyu Mutaganira Jean Fidele yavutse mu 1964, avukira mu mujyi, mu Kiyovu, baza gutura hano I Ndera muri 74.  Yize primaire kuri Sainte Famille, yiga secondaire muri Christ Roi, no muri Groupe Scolaire I Butare.  Yari umuhanga cyane mu ishuri, yize ibijyanye n’ubwubatsi muri  universite, civil engineering.  Mu gihe cy’intambara, hagati ya 90 na 94, yabonye uburyo bwinshi bwo gusohoka mu gihugu akajya kwiga hanze, ariko ntiyabyemeye.  Hari ubwo inshuti ye yitwa Protais Segatabazi, wigaga icyo gihe muri America, bavuganye amushakira ibyangombwa byo kujya kwiga, bimaze kuboneka aramubwira ngo yisubiyeho, azaza urugamba rurangiye.  Ubwicanyi butangiye, abo yakoranaga nabo b’aba Yapani, bamwemereye kujyana nabo, ariko arabahakanira, arababwira ati bakuru banjye bagiye ku rugamba, bararwanira u Rwanda, ati nanjye ndaguma hano, abe ariho ndwanira.  Yumvaga ko agomba kurwana, akarengera abo bari kumwe.  Nubwo atari umusirikare, ariko yagize ubutwari nk’ubwabo, yaritanze, yitangira abandi.  Muri icyo gihe cy’ubwicanyi, ahungira hano muri CARAES, yari afite imbunda, iyo mbunda yari yarayiguze mu rwego rwo kwirwanaho.  Afatanije na Habiyambere Theophane nawe wari warashoboye kugura imbunda, barwanye kubo bahunganye, bituma interahamwe za hano kuri Ndera zitabica, ari nayo mpamvu bashoboye kubaho kugeza kuri iyi taliki ya 17.  Nkuko bitangwamo ubuhamya hano muri CARAES hatewe n’abasirikare b’I Kanombe, nibo basohoye abaturage, bica bacye abandi babagabiza interahamwe.  Muri icyo gitero cy’abasirikare, Fidele yararwanye, amasasu amushiriraho, asigaje isasu rimwe, araryirasa.  Ntabwo yishwe n’abo yarwanaga nabo, yarirashe kuko atashakaga ko bamufata ari muzima.  Ubuzima bwa Mutaganira Jean Fidele bwaranzwe n’urukundo, ubutwari, n’ubwitange, byagaragaye kugeza ku isegonda ya nyuma y’ubuzima bwe.

Mu gusoza, muri iki gihe twibuka abacu twongera kubaha icyubahiro, tujye tunibuka ko dufite inshingano yo kugera ikirenge mu cyabo, turangwe n’ubupfura, ubunyangamugayo, gukora cyane no gukunda igihugu. Tujye kandi twibuka ingabo zari iza RPA zahagaritse jenoside, kuko zagize ubutwari n’ubwitange bidasanzwe.  Nanone abarokotse jenoside yakorewe abatutsi muri 94 bajye bazirikana iteka ko bafite igihugu.  Igihugu cyiza, igihugu cyita ku banyarwanda bose kitarobanuye, igihugu gitanga ikizere ko ejo hazaza ari heza, ko ibyo uruhira uyu munsi, bizatunga wowe n’abawe mu gihe kizaza, ntawuzakwambura ubuzima cyangwa ngo abikwambure.

Duharanire twese kwiyubaka, duharanire kubaka igihugu kizira jenoside.

Byateguwe na Antoine Ruvebana