Kwibuka 25 Ndera
Nagirango mfate umwanya wo gusuhuza abashyitsi batugendereye uyu munsi. Ndabashimira kuba mwigomye imirimo yanyu itandukanye, mukaza kwifatanya n’abanya Ndera mu kwibuka ababo bazize jenoside yakorewe abatutsi mu 1994. Mboneyeho kandi kubwira abarokotse jenoside ngo mukomere.
Ndashira CARAES yateguye neza uyu muhango wo kwibuka, igatanga aho kwibukira, n’ibikenerwa byose kugirango iki gikorwa cy’ingirakamaro kigende neza. Abo nagize amahirwe yo kuvuga mu mwanya wabo uyu munsi, ni ukuvuga abarokotse jenoside yakorewe abatutsi muri 94, barabibashimira.
Ndashimira kandi abanyandera bansabye kubahagararira uyu munsi, mbifata nk’amahirwe n’icyubahiro mumpaye, ndabibashimira. Nkuko nkunda kubivuga kandi nzabikomeza kubyibutsa, aha mpagaze niho hiciwe ababyeyi bacu, bakuru bacu, barumuna bacu, abaturanyi n’inshuti. Biciwe urw’agashinyaguro aha mpagaze, aho wicaye, biciwe aha turi.
Kuba rero turi hano uyu munsi, turi aho abacu biciwe tukiri bazima, nta munyarwanda ugihiga undi ngo amwice, turabishimira ingabo zari iza RPA zahagaritse ubwicanyi, zigakoma mu nkokora abicanyi bakunamura icumu, tugashimira kandi ubuyobozi bw’igihugu dufite, bukangurira abanyarwanda kubana neza, nta mwiryane.
Nkuko rero twabitangiye mu myaka ibiri ishize, intwari twabuze, ntabwo tuzajya tuzibuka tuzivuga amazina gusa, tuzajya tunazivuga imyato. Uyu murongo twafashe wo gufata abantu babiri cyangwa batatu tukabibuka tuvuga uburyo babayeho, amateka y’ubuzima bwabo kugeza bishwe muri jenoside, tuzawukomeza, cyane cyane ko Perezida wa Ibuka yawushimye, nubwo ari umwihariko watangiriwe hano I Ndera, akavuga ko abona ukwiye gukwira hose mu gihugu. Turabimushimira.
Mu myaka ibiri ishize, twavuze ku ntwari eshatu ziri muri aba twibuka, aribo Habiyambere Theophane, Mutaganira Jean Fidele na Nkundanyirazo Ephrem. Uyu munsi twibuka ku nshuro ya 25 jenoside yakorewe abatutsi, ndavuga ku ntwari ebyiri, mu ntwari nyinshi twabuze.
Kandi umwanya uzaboneka wo kuvuga kuri buri wese, kuko kwibuka bizahoraho. Ndavuga ku batuvuyemo babili aribo Docteur Ndibwami Yozefu na Mukanteko Doda.
Simbavuga kuko twari hamwe mu minsi yabo ya nyuma, ntabwo nari mpari, cyangwa kuko mbazi kurusha abandi, ndabavuga kuko nabamenye bakiri bazima, nkamenya ubutwari bwabo, nkanabwirwa uko barangije urugendo rwabo hano ku isi, bakaburangiza gitwari, bari hano duteraniye uyu munsi.
Nkuko rero mubizi mu muco wacu, utuvuyemo iyo tumuherekeje, abo mu muryango we babwira ababatabaye uwo baherekeje uwo ariwe, uko yabayeho, uko yabanye n’abandi akiriho, bakamumenya neza. Aba twibuka uyu munsi, ayo mahirwe ntibayagize. Ariko kuko tukiriho, na nyuma yacu abadukomokaho bazaba bagihari, gusezera ku bacu, nkuko dusezera ku bandi, tuzajya tubibakorera. Ntitwabikorera bose rimwe, kuko umwanya utadukundira, ariko buri mwaka tuzajya tugira abo twibukiranya bakiturimo uko babayeho.
Dr. Ndibwami Joseph
- Yavutse mu 1934, avukana n’abavandimwe 8.
- Yabyawe na Kanonora Jean Baptiste na Muhandari Adèle.
- Yize amashuri abanza ayashoje yakomereje i kabgayi mu iseminari nto, aharangije ajya mu iseminari nkuru ya Nyakibanda, yumva afite umuhamagaro wo kwiha imana.
- Ariko mu Nyakibanda ntiyahatinze, kuko baje kumwirukana politique y’amashyaka menshi itangiye. Muzi ko abafaratiri bagira igihe boherezwa mu ma paroisses, we bamwohereje muri paroisse iyoborwa n’umupadiri w’umuparimehutu. Uwo mupadiri amenye ko se wa Ndibwami ari muri UNAR, amukoraho raporo ko atashobora ubupadiri, ko ari umunyapolitiki ari muri UNAR. Asubiye mu nyakibanda baramwirukana, azize uwo mu padiri w’umuparimehutu.
- Bamwirukanye mu Nyakibanda, Umwami Rudahigwa yaje kubimenya amwohereza kwiga i Louvain la neuve mu Bubiligi, aho yavanye impamyabushobozi y’ikirenga muby’amategeko (Doctorat cg PhD).
- Nubwo yize akagera kuri uru rweho rusumba izindi, ntabwo byari bimworoheye na gato. Yari yaragiye kwiga kuri bourse y’umwami, hano twakwibutsa ku bourse y’umwami Rudahigwa yarebaga abana b’abahanga idatoranije amoko, nkuko mubona ubu bigenda. Ariko parmehutu igifata ubutegetsi, Rudahigwa amaze kwicwa, Ndibwami baramukurikiranye mu Bubiligi bamwimisha bourse, banashaka kumwirukanisha.
- Yaje kugira amahirwe, abona abagiraneza bashakaga umwana w’umuhanga bafasha, baramufasha ariga ararangiza.
- Akazi yakoze, yabanje gukorera Amnesty International, yabaye kandi umwarimu muri UNR/faculté de droit, yanakoze muri Ministère y’ubucamanza, ariko hose bamwirukanaga mu kazi nta mpamvu, bigaragara ko ryari ivangura.
- Nyuma yafashe icyemezo cyo kwikorera, afungura cabinet iburanira abantu, ari nako kazi yishwe agikora.
- Umuryango wa Ndibwami, nta bwicanyi bwabaye mu Rwanda bushingiye ku moko butabageragaho:
- Yavuye mu Rwanda muri 1957 agiye kwiga, ariko ntiyagize amahirwe yo kongera kubona ababyeyi be. Nkuko mubizi iyi jenoside yatangiye kera, ababyeyi be bombi bishwe mu itsembabatutsi ryo mu 1963.
- Si abo gusa, Sekuru na nyirakuru nabo bari barishwe muri 59. Nkuko mubyumva, 59 bishe ababyeyi, 63 bica abana babo, 94 bica abuzukuru n’abuzukuruza babo.
- Muri 90, urugamba rwo kwibohoza rutangiye, Ndibwami baramufunze mu byitso, afunguwe muri gereza afungirwa iwe, ntiyari yemerewe kurenga umusozi wa Ndera, kugeza bawumwiciyeho muri 94.
- Yari yarashakanye na *Nyiratunga Enatha* bakaba baricanywe muri jenoside, bicanwa n’umuhungu wabo *Ndibwami Jean Marie* n’abandi benshi bo mu muryango bari kumwe muri icyo gihe.
- Yari umugabo w’intwari, wanga akarengane, kandi ntatinye kubigaragaza, ibi ni ibintu abamuzi bose bamuziho.
Maitre Docteur Ndibwami, naruhukire mu mahoro.
Ndashima Eric Ndibwami, wampaye amakuru y’umuryango we.
Mukanteko Doda
- Yavutse muri 1932, ashakana na Ruvebana Alphonse babyara abana 6, abakobwa 3 n’abahungu 3
- Muri 60, umuryango barawusenyeye, babapakira amakamyo bajyanwa I bugesera nk’abandi. Bahageze haba gutangira ubuzima, mu ishyamba no gushaka icyabatunga
- Muri 63, mu gihe inyenzi zateraga zigasubizwa inyuma, papa we yarahunze, kuko yahigwaga cyane,
- Nyuma y’ihunga rye, hagati ya 63 na 66 umuryango wabayeho ubuzwa amahoro, nta minsi yashiraga abasirikare bataje nijoro bagasohora umuryango wose ngo basake ko nta nyenzi. Hari ubwo badushyiraga ku murongo ngo baturase, bakaturaza hanze, bakaza kutureka. Rimwe baradushoreye, bavuga ko bagiye kuturoha muri Cyohoha ngo badapfusha amasasu ubusa, tugarukira mu nzira. Gutotezwa byahoragaho.
- Burya ngo akabi gasekwa nk’akeza, muri za 66, abasirikare baje gusaka, umusirikare umwe areba umwana muto wari mu rugo afite hafi imyaka itatu witwa Gervais iribyiniriro rikaba ryari Bizuru,
amureba nabi ati wa mwana we witwa nde. Umwana n’ubwoba bwinshi ati Bizuru (mu burimi), amubwira ko yitwa Bizuru. Umusirikare ati ntimwumva ko ubugome bwabo babuvukana, arambwiye ngo dore ibyo bizuru. Ibyo nabyo byabaye ikibazo mu rugo ntitwasinzira.
- Ubwo mu minsi ikurikira, muri 66, abasirikare baje mu rugo, bafata mama bajya kumufunga. Ikirego cyari ko agemurira inyenzi. Ubwo ageze mu buroko bamukubita umukandara, baramukomeretsa cyane mu mutwe. Icyo gihe afunze, abasigaye I Bugesera ntabwo bo bahabwaga amahirwe yo gufungwa, babajyanaga kubaroha mu rwobo rwa Bayanga. Hari hatangiye ubwicanyi bukomeye.
- Hari ubwo muri icyo gihe yajyanye abana kubavuza I Kigali, imodoka yari imutwaye igongana n’iya Perezida Kayibanda, aho gufata uyitwaye, bafata mama ngo ni inyenzi yashatse kwica perezida. (Fable de Jean De La Fontaine)
- Muri 72 umukobwa we w’imfura witwa Julienne arangiza amashuri y’ubuforoma, atangira akazi hano muri caraes.
Habaye kwishima ariko ntibyateye kabiri, kuko mu mwaka wakurikiyeho, muri 73, nibwo hasohotse ya ma listes muzi cg mwumvise y’abatutsi bafite akazi, Leta itegeka abakoresha babo kubirukana. Nawe baramwirukana atamaze umwaka akora.
- Muri uwo mwaka wa 73 kandi abana babiri bakurikira uw’imfura, Kayitesi na Murekatete bari batangiye secondaire, nabo bahise babirukana.
- Muri 90, urugamba rwo kwibohora rutangiye, yaratotejwe nk’abandi batutsi bari kuri Ndera, cyane cyane ababyeyi babaga bafite abana b’abahungu bahavuye muri ibyo bihe, waba waragiye ku rugamba cyangwa ahandi.
- Muri 94, yagize amahirwe niba ariko nabyita yo kuraswa, ntiyicishwa umuhoro n’ubuhiri.
- Yapfanye na nyina ariwe bari basigaye babana, mushiki wanjye muto n’abandi benewacu bari mu rugo.
Imana imuhe iruhukiro ridashira.
Byateguwe na Antoine Ruvebana
Mu gusoza, turashimira cyane ubuyobozi bw’igihugu butuma buri wese aryama agasinzira atekanye, turashimira kandi Mayor wa Gasabo, mu ijambo yavugiye aha mu cyumweru gishize, yaduhaye isezerano ko runo rwibutso rwa Ndera Akarere ayobora kagiye kurwagura. Ibi bizadufasha cyane, kuko hariya urwibutso ruri, hari umwobo wa metere zirenga 30 wuzuyemo abenshi muri aba twibuka uyu munsi. Baracyarimo n’imyenda n’inkweto, ntabwo turabakuramo kuko ubwinshi bwabo butatuma tubabonera umwanya mwiza muri uru rwibutso. Ariko rumaze kwagurwa, igikorwa kizakurikiraho nicyo kuvana muri urwo rwobo iyo mibiri no kuyishyingura mu cyubahiro.
Sinarangiza kandi ntashimiye frère Charles na CARAES ayobora, tubashimira uburyo uyu muhango wo kwibuka wateguwe neza. Ubwitange bwantu turabuzirikana.
Ndabashimiye mwese, mwaje kwifatanya natwe kuri uyu mugoroba.
Murakoze.